Uyu munsi haraza guca uwambaye hagati y’abahanzi bari muri Primus Guma Guma Superstar Season II.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23/06/2012 nibwo abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Supestar II, baza gutarama bwa mbere mu bitaramo bya Live biza kubera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali guhera ku isaha ya saa ine z’ijoro.

Iki gitaramo kiraba kigizwe n’abahanzi ku giti cyabo ndetse n’amatsinda ari mu irushanwa bagera ku icumi kiraza kunyura LIVE kuri Television y’u Rwanda guhera saa ine.

Ubwo abahanzi bari muri iri rushanwa baza kuba batangiye kuririmba, nibwo amatora yaba kuri internet ku rubuga rwa www.primusgumagumasuperstar.com ndetse no ku butumwa bugufi (SMS) biza guhita bitangira.

Uko abahanzi baza kwitwara ndetse n’uko bitwaye mu bitaramo bagiriye hirya no hino mu gihugu nibyo biza gutera ababakurikirana kubaha amahirwe yo gukomeza cyangwa kuva mu irushanwa dore ko kuwa Gatandatu w’icyumweru gitaha hari abahanzi bagera kuri batatu(3) bazakurwa mu irushanwa rigasigaramo abahanzi barindwi(7) gusa.

Tubabwire ko ushaka kuza gutora umuhanzi yumva ashyigikiye ari ukwandika mu butumwa bugufi umuare w’umuhanzi ushyigikiye ukohereza kuri 4343, naho kuri internet akaba ari ugukanda iruhande rw’ifoto y’uwo ushyigikiye ahanditse vote.

Mu nama iherutse guhuza abahanzi, abayobozi ba EAP na Bralirwa hamwe n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, abahanzi bihanangirijwe kudakora amanyanga ayo ariyo yose. Uzafatwa akazahita akurwa mu marushanwa nta mpaka.

Tubibutse ko aba bahanzi muri aya marushanwa, bakoresha nimero zikurikira:

1: Urban Boys

2: Young Grace

3: Just family

4: Dream Boys

5: Bull Dogg

6: Danny Nanone

7: Knowless

8: Jay Polly

9: Riderman

10: King James

Eng Babu Brown

Previous Next

Comments are closed.

Stop censorship